Wicika intege : ibihe bizahinduka
Hari igihe ubuzima bwanga kumera uko ubwifuzaga. Ukagera aho wibaza uti “Ese nzagera he?” Ukabona uko iminsi ishira indi igataha, nta kintu kinini kigaragara uri kugeraho. Bagenzi bawe bagatera intambwe, abandi bakabona amahirwe, abandi bagatangira kubaho ubuzima bw'igitangaza… naho wowe ukaba ukiri aho, uhatana, ugerageza, ariko bigakomeza kwanga. Ariko banza wumve ibi neza: Gutera imbere ntabwo bikurikiza isaha. Nta gihe cyashyizweho ngo umuntu atsinde. Buri muntu afite inzira ye. Hari abagerayo vuba. Hari abashaka imyaka ibiri. Hari n’abashaka itandatu. Ariko igihe si cyo gishimangira intsinzi ahubwo ubwitonzi, gukomeza kwiyubaka, kutava ku ntego n'igihe cyose bigoye nibyo bituma ugera ku nsinzi yawe. Buri munsi uhaguruka ugakora, nubwo nta muntu ubibona, uba uri kubaka ikintu gikomeye cyane. Umunsi wose ukoze ikintu niyo cyaba gito, ni intwambwe uba uteye ikwerekeza ku ntego yawe. Buri kigeragezo ushyira inyuma yawe kiba ari intambwe. Buri bwoba watsinze, buri kigeragez...