Posts

Showing posts with the label Beyond school

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Image
 Ese nibyo koko umuntu utari winjira muri KFC ngo agure inkoko yaho, chips ndetse n’icupa rinini rya Coca‑Cola ntabwo aba ari umusirimu? Wasanga nawe utari warya kuri ziriya nkoko zabo gusa; ndabizi wigeze kubona amafoto meza cyane y'abantu bishimye ku meza imbere yabo, hateretse amatako y'inkoko atagari uko asa, chips ndetse n'amacupa ya Coca‑Cola. Niba ayo mafoto utari wayabona, humura; zimwe mu nshuti zawe nizitangira gutunga amafaranga menshi, bishobora kurangira biriya aribyo biryo byabo bya buri munsi, cyangwa nawe ubwawe ukaba umukunzi ukomeye w'ariya matako y'inkoko. Wakwibaza uti " byagenze gute ngo ikimenyetso cyo kuba utunze amafaranga kandi ukaba umusirimu kibe kurya ibiryo bitari umwimerere, ahubwo byuzuyemo amavuta atagira ingano, imyunyu n'ibindi byongera uburyohe, tukabisimbuza ibiryo byacu by'umwimerere?" Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma Abanyafurika benshi bakunda amafunguro ya fast food (KFC chicken na chips). 1. Inko...

Twabayeho mbere yo kuvuka: Incarnation na Reincarnation mu buzima bwacu

Image
Tekereza kuba waravukiye mu Rwanda, akaba ari naho ukurira, hanyuma umunsi umwe ukabona amahirwe yo gusohoka igihugu, ugiye gusura inshuti yawe ituye mu giturage cyo muri Ghana. Wagera aho inshuti yawe ituye, ugasanga aho hantu atari ubwa mbere uhabonye, ​​​​kandi mu by'ukuri ari bwo bwa mbere ugeze muri icyo gihugu. Ndabizi, nawe wahita utekereza ko waba warigeze kubona amafoto yaho, none ukaba uri kubyitiranya no kuba uhazi. Ariko mu by'ukuri, birashoboka ko mu buzima bwa mbere waba waravukiye muri Ghana, ukahakurira ndetse ari naho wagiriye iherezo. Wakabyakira ute? Mbere y'ubu buzima twari turiho, ese warubizi? Ndetse na nyuma y'ubu buzima tuzakomeza kubaho, kuko twebwe banyabo ntabwo tuzigera dupfa Mbere ya byose, wakwibaza uti: “Ngewe wanyawe ndi nde? Uyu mubiri tubona se? Intekerezo zanjye se? Cyangwa amarangamutima yanjye?” Oya, ngewe wanyawe ndenze ibyo byose. Umubiri urasaza, ugahinduka ndetse bikarangira upfuye. Intekerezo n’amarangamutima nabyo birahinduka. ...

Nigute umwana wavutse ari umutagatifu akura agahinduka sekibi?

Image
Ese wigeze wumva inkuru y’umwami warwanye agafata isi yose ariko akumva bitamunyuze, agakomeza kurwana? Alexander the Great yavutse mu mwaka wa 356 mbere ya Yezu, avukira i Macedonia. Akiri muto yatojwe kuba intwari ndetse no kuzaba umwami. Ku myaka 20 yonyine, yabaye umuyobozi w’ubwami bukomeye cyane mu mateka. Kubera ubuhanga butagereranwa yari afite mu mirwanire, yazengurutse isi yose yo muri icyo gihe, atangiriye mu Bugereki, akomeza agera mu Misiri, birangira ageze no mu Buhinde, maze yubaka ubwami bukomeye buzenguruka imigabane itatu. Alexander the Great yakuze abwirwa na nyina ko akomoka ku Mana, ko kandi agomba gutsinda isi yose akayifata mu biganza. Ibi byamuremyemo ego. Ntabwo yarwanaga kugira ngo arinde abantu be, ahubwo yashakaga gufata isi yose kandi azahore yibukwa ubuzima bwose. Yamaze ubuzima bwe bwose arwana, ntabwo yigeze ahagarara cyangwa ngo aruhuke. Ibyo yageragaho yabonaga bidahagije. Ku myaka 32 yonyine, yaje gupfira kure y'iwabo, apfa atanyuzwe n'iby...

Batwijeje ko tuzaba abakire turangije kwiga , none ubu no kubona ibyo kurya ni ikibazo!

Image
Kera nkiri muto ababyeyi banjye bambwiraga ko nindamuka nize cyane, nkatsinda amasomo, nkaba uwa mbere mu ishuri, ari njye uzaba umukire uruta abandi mu gace twari dutuyemo . Ku myaka itanu nisanze mfite intego yo kuzaba uwa mbere mu mashuri yanjye yose. Gusa impamvu yampatirizaga gukomera kuri iyo ntego yari ikomeye kandi yumvikana, navukaga mu muryango utishoboye, rero naharaniraga gukora icyo nshoboye cyose kugira ngo nzawukure mu bukene. Nitwa Evelyne, umukobwa w'imyaka 35 ntuye mu mugi wa Kigali. Nshaka kubaganiriza ukuntu nisanze naguye mu mutego w'ibyo nabwiwe nkiri umwana, ko iyo wize cyane ukaba uwa mbere, iyo umaze kwiga ubona akazi keza kandi ukaba umukire.  Mvuka mu muryango w'abana batanu, ndi umwana mukuru. Navutse mbona umuryango wacu ubayeho mu buzima bugoye gusa nakuze ntozwa ko ari njye uzababera umucunguzi nkawuvana mu bukene. Inzira yari ihari yari ukwiga cyane nkaba uwa mbere, nkarangiza amashuri nkabona akazi keza. Ibi nabitojwe n'ababyeyi ndetse ...