Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola
Ese nibyo koko umuntu utari winjira muri KFC ngo agure inkoko yaho, chips ndetse n’icupa rinini rya Coca‑Cola ntabwo aba ari umusirimu? Wasanga nawe utari warya kuri ziriya nkoko zabo gusa; ndabizi wigeze kubona amafoto meza cyane y'abantu bishimye ku meza imbere yabo, hateretse amatako y'inkoko atagari uko asa, chips ndetse n'amacupa ya Coca‑Cola. Niba ayo mafoto utari wayabona, humura; zimwe mu nshuti zawe nizitangira gutunga amafaranga menshi, bishobora kurangira biriya aribyo biryo byabo bya buri munsi, cyangwa nawe ubwawe ukaba umukunzi ukomeye w'ariya matako y'inkoko. Wakwibaza uti " byagenze gute ngo ikimenyetso cyo kuba utunze amafaranga kandi ukaba umusirimu kibe kurya ibiryo bitari umwimerere, ahubwo byuzuyemo amavuta atagira ingano, imyunyu n'ibindi byongera uburyohe, tukabisimbuza ibiryo byacu by'umwimerere?" Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma Abanyafurika benshi bakunda amafunguro ya fast food (KFC chicken na chips). 1. Inko...