Amazi nayo yaba umuti... Uko ubwonko buvura umubiri bukoresheje ukwizera (Placebo Effect)

Igikombe cy’amazi gihishura uburyo ukwizera gushobora kuvura umubiri.

Umunsi umwe, umwana w’umuhungu wo mu muryango wacu yaje kudusura. Bugorobye, mu masaha y’ijoro, atangira kubabara mu nda cyane. Nta miti nari mfite muri icyo gihe, nuko mu mutima wanjye ndibwira nti: “Reka muhe amazi, ariko mubwire ko ari umuti.” Mu by’ukuri natekerezaga ko ndimo kumubeshya, ariko ibyo ntabwo byari ikinyoma kuko icyo namuhaye cyari umuti koko.

Nyuma yo kunywa ayo mazi, uwo mwana yahise yumva ububabare bushize. Wenda nawe wahita wibaza uti: “Bishoboka bite ko amazi yonyine yavura?”

Ibyo byitwa Placebo Effect, igihe roho n’ubwonko bikorera hamwe bigatuma umubiri wacu wivura ubwawo. Placebo effect ikora igihe umuntu urwaye yizeye ko ibyo ahawe ari umuti, n’iyo yaba atariwo. Icyo gihe igice cy’ubwonko cyitwa subconscious mind gitangira kuvubura imisemburo igabanya ububabare.

Ese Subconscious Mind ni iki?

Ubwonko bwacu bufite ibice bibiri:

  • Conscious mind (ubwonko bugaragara): ni bwo bukora mu gihe turi maso, dutekereza, kandi dufata ibyemezo. Ubu bwonko nibwo buyobora ibyo dushobora kugenzura.

  • Subconscious mind (ubwonko butagaragara): ni nk’umuhuzabikorwa utajya usinzira. Ni bwo bubika amakuru yose twigeze kubona, twize cyangwa twumvise. Bubika amarangamutima yacu, ibikomere byacu, ibyo twizera ndetse n’ubunararibonye bwacu.

Mu by’ukuri, 90% by’ibyo duhura nabyo mu buzima bigenzurwa na subconscious mind, mu gihe 10% gusa bigenzurwa na conscious mind.

Kugira ngo tubyumve neza, reka dufate urugero:Iyo tugiye kurya, ese tubigiramo uruhe ruhare? Kwarura ibiryo, kubitamira no kubikanjakanja kugeza ubimize, ibyo byose ni ibikorwa bigenzurwa na conscious mind. Ariko iyo ibiryo birenze mu muhogo, uko igifu gikora nta ruhare tubigiramo; ibyo bigenzurwa na subconscious mind.

Uwo mwana nabwiye ko ariya mazi ari umuti, subconscious mind ye yabyemeye nk’ukuri, nuko umubiri utangira gukora endorphins, imisemburo karemano iturinda ububabare kandi ituma twiyumva neza. Ni ukuvuga ko amazi atari yo yavuyemo imbaraga, ahubwo ari ubwonko bwe bwakiriye icyo gitekerezo nk’ukuri maze bugakora umuti ugabanya ububabare.

Ubushakashatsi bwa Dr. Henry Beecher

Mu mwaka wa 1950, Dr. Henry Beecher yakoze igerageza ryerekanye imbaraga za Placebo Effect.

Yabwiye bamwe mu barwayi be ko bari guhabwa umuti ukomeye ugabanya ububabare, nyamara ari ibinini bitarimo umuti (placebo pills). Ariko abenshi baroroherwa, ndetse bumva ububabare bugabanutse.

Ariko kandi, hari n’abandi yahaye imiti nyakuri ariko ababwira ko atari umuti. Nyuma yo kuyinywa, nta mpinduka bagize. Ibi byerekanye ko icyo twizera ari cyo gitanga imbaraga kurusha icyo twahawe ubwacyo.

Isomo

Ubwonko bwacu bufite imbaraga zikomeye cyane. Iyo twemeye ikintu n’umutima wacu wose kandi tugakomeza kukizera, umubiri wacu ushobora gukorana n’icyo kizere, bigatanga ibisubizo birenze ibyo twari twiteze.

Comments

Post a Comment

“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”

Popular Posts

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Wicika intege : ibihe bizahinduka