Dore ikimenyetso kizakwereka ko uri hafi gupfa!
Umunsi umwe, umusore w’inshuti yanjye yaje kungisha inama. Yari afite ibibazo byinshi bimuremereye, byari byamurenze, ndetse yari yatangiye gutekereza kwiyahura. Yagombaga gutunga barumuna be kuko nta babyeyi bagiraga, yari afite inshingano zo gushaka amafaranga yo kubatunga no kubagurira imyambaro. Zari inshingano zikomeye ku mwana w'imyaka 17 wagombaga gutunga barumuna be batatu. Ubwo yaje kungisha inama y'icyo yakora, gusa byasaga nk'aho nanjye nta gisubizo nabona kuko nanjye numvaga byandenze. Gusa namubwiye ko namuherekeza tukajya kugisha inama umusaza twari duturanye. Uwo musaza ni we wagiraga inama ababyeyi batuye mu gace k'iwacu ndetse n'abafitanye ibibazo akabafasha kubikemura. Mu gitondo twazindukiye kwa wa musaza kuko twumvaga ko ari we wenyine waduha inama y'icyo uwo musore yakora ngo ave mu bibazo yari arimo. Uwo musaza yadusabye ko tumuherekeza ku wundi musozi twari duteganye, ngo ni ho yari agiye kureba umuti wo guha uwo musore kugira ngo ibibazo ...