Batwijeje ko tuzaba abakire turangije kwiga , none ubu no kubona ibyo kurya ni ikibazo!
Nitwa Evelyne, umukobwa w'imyaka 35 ntuye mu mugi wa Kigali. Nshaka kubaganiriza ukuntu nisanze naguye mu mutego w'ibyo nabwiwe nkiri umwana, ko iyo wize cyane ukaba uwa mbere, iyo umaze kwiga ubona akazi keza kandi ukaba umukire.
Mvuka mu muryango w'abana batanu, ndi umwana mukuru. Navutse mbona umuryango wacu ubayeho mu buzima bugoye gusa nakuze ntozwa ko ari njye uzababera umucunguzi nkawuvana mu bukene. Inzira yari ihari yari ukwiga cyane nkaba uwa mbere, nkarangiza amashuri nkabona akazi keza. Ibi nabitojwe n'ababyeyi ndetse n'igihe natangiriye amashuri niko abarimu banjye bambwiraga. Rero nta mpamvu nari mfite yambuza kubyizera.
Amashuri abanza nayarangije mba uwa mbere, ndetse no muri secondary niko byagenze. Gusa byaje kuba ikibazo ngeze muri S5 ubwo ubushobozi bwo kunyishyurira amashuri bwaburaga. Murugo bari bafite amahitamo abiri: kumvana mu ishuri cyangwa kugurisha inzu twari dusigaranye, kuko indi mitungo bari barayigurishije kugirango ngo banyishyurire minerval. Ababyeyi banjye bahisemo kugurisha inzu, tujya gucumbika mu baturanyi.
Ngeze muri S6 natsinze neza ikizamini cya Leta ndetse mba uwa mbere mu Karere kacu. Nahise mbona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, aho nagiye kwiga ibijyanye no kwigisha indimi kuko ari byo nari narize muri secondary. Byasaga nk'aho intego yanjye yo kuba umukire nari hafi kuyigeraho kuko nari nsigaje imyaka micye ngo nsoze urugendo rwanjye rwo kwiga.
Muri kaminuza nakomeje kugira amanota meza ndetse ndushaho kwitwara neza, mba umunyeshuri ukundwa na bose. Nyuma y'imyaka ine nakoze graduation, mbona diploma iriho amanota meza, first class. Byari ibyishimo bikomeye kuri njye ndetse no ku muryango wanjye.
Nyuma yo gusoza kaminuza nkajya hanze y’ishuri nibwo nabonye ukuri ntigeze mbwirwa . Nibwo niboneye ko kuba umukire bidasaba kubanza kwiga imyaka 10. Nibwo nasobanukiwe ko isi nyayo itandukanye n'iyo abarimu n'ababyeyi banjye bari barambwiye. Namaze imyaka ibiri ndimo gushaka akazi ariko ndakabura, ubuzima burushaho kuba bubi.
Byasaga nk'aho nagambaniye ababyeyi banjye bantanzeho imitungo yabo yose kugira ngo nzabavane mu bukene, ariko nanjye ubwanjye naritengushye kuko sinari niteze ko nyuma yo kwiga bizarangira gutyo. Nyuma y'imyaka ibiri nabonye akazi, ariko amafaranga nahawe ntiyashoboraga gutuma mba umukire. No kubona uko mfasha ababyeyi byarangoraga.
Nyuma y'igihe kinini nibwo naje gusobanukirwa ko iyo ushaka kuba umukire, utangira business yawe. Niyo yaba iciriritse, ariko uba uri mu nzira yo gutera imbere. Ubu ku myaka mfite ikindaje ishinga ni ugutangira business yanjye.
Abenshi twibwirako nitubona akazi keza tuzahita tubaho neza, tukaba abakire. Nyamara si ko bimeze, kuko amafaranga uhembwa adashobora kukugeza ku bukire, ahubwo bisaba ikindi kintu cyunganira uwo mushahara wawe.
Wakwibaza uti: Ese abantu bose bashinga business bigakunda? Yego, birashoboka! Buri wese yashinga business bitewe n'icyo abona sosiyete ikeneye cyane cyangwa ashingiye ku bintu azi gukora neza.
Ese niba uzi gukora amandazi meza kandi aryoshye, kuki utatangira business iciriritse yo kuyacuruza aho utuye? N'ubundi, niba usanzwe ufite akandi kazi, ibi wabikora nijoro cyangwa mu gitondo kandi byagufasha kugera ku bindi byiza mu buzima.

Comments
Post a Comment
“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”