Posts

Showing posts from October, 2025

Amateka y’Imandwa Nkuru, Ryangombe

Image
Mu mateka y’u Rwanda, amazina nka Ruganzu Ndoli, Ndahiro Cyamatare, cyangwa Gihanga byagiye bivugwa cyane. Ariko hagati y’ayo mazina y’abami n’intwari, hari irindi zina ryahishe ubuhanga n’amayobera: Ryangombe rya Babinga. Uyu mugabo ni we wubatse ishingiro ry’umuhango wa Kubandwa Imana, ugamije gusubizamo Abanyarwanda ubumwe n’urukundo nyuma y’imyaka y’intambara n’ivangura ry’abakomokaga ku bana ba Gahima. Aho Ryangombe yaturutse Ryangombe yavukiye mu karere ka Kitara cya Muliro, mu majyaruguru y'ikiyaga cya Rwicanzige (izina rya kera rya Albert), mu burengerazuba bwa Uganda. Se yitwaga Babinga wa Nyundo, nyina Nyiraryangombe w'Umusumbakazi, umugore we yitwaga Nyirakajumba. Yakomokaga mu bwoko bw'Abanyoro, mu muryango w'Abakonjo, abantu bazwiho kuba abaragura n'abaterekerera, bazi kuvugana n'imbaraga z'ijuru. Mu buto bwe, Ryangombe yari azwi nk'umuhigi w'umukogoto, ufite imbwa nyinshi n'ubuhanga budasanzwe mu gushaka no gucunga inyamaswa. Ariko ...

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Image
 Ese wari wabona ukuntu umwana w'umuhungu w'imyaka itanu iyo ahuye n'ikintu kimubabaza akarira, abantu bakuru bahita bamucyaha bati: “Jya uba akagabo sha, nta mugabo urira!” Ibi bikajyana n’indi mvugo igira iti “Amarira y’umugabo atemba ajya munda.” Nyamara nubwo uyu mwana bari kumubuza kurira, hafi aho hari mushiki we w'imyaka 28 uri kurira cyane nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'akazi. Ariko we, ntawabimubuza. Ahubwo baramuhumuriza, bamubwira ko gutsindwa bibaho, ko ubutaha azatsinda. Ntawe ugira ikibazo ku marira y'uwo mukobwa, ikibazo kiri kuri wa mwana w'umuhungu. Nawe wakwibaza uti: hagati y'umwana w'umuhungu w'imyaka itanu n'umukobwa w'imyaka 28, ni nde ukwiye gucyahwa igihe arize? Société ubwayo isa n'iyashyizeho amahame avuga ko nta mugabo wemerewe kurira, kandi iyo abikoze byitwa ko ari igisebo. Ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda. Ibi bitangira kare, igihe umwana akiri muto, akabwirwa ko hari ibyo mushiki we yemerewe arik...

Amazi nayo yaba umuti... Uko ubwonko buvura umubiri bukoresheje ukwizera (Placebo Effect)

Image
Umunsi umwe, umwana w’umuhungu wo mu muryango wacu yaje kudusura. Bugorobye, mu masaha y’ijoro, atangira kubabara mu nda cyane. Nta miti nari mfite muri icyo gihe, nuko mu mutima wanjye ndibwira nti: “Reka muhe amazi, ariko mubwire ko ari umuti.” Mu by’ukuri natekerezaga ko ndimo kumubeshya, ariko ibyo ntabwo byari ikinyoma kuko icyo namuhaye cyari umuti koko. Nyuma yo kunywa ayo mazi, uwo mwana yahise yumva ububabare bushize. Wenda nawe wahita wibaza uti: “Bishoboka bite ko amazi yonyine yavura?” Ibyo byitwa Placebo Effect, igihe roho n’ubwonko bikorera hamwe bigatuma umubiri wacu wivura ubwawo. Placebo effect ikora igihe umuntu urwaye yizeye ko ibyo ahawe ari umuti, n’iyo yaba atariwo. Icyo gihe igice cy’ubwonko cyitwa subconscious mind gitangira kuvubura imisemburo igabanya ububabare. Ese Subconscious Mind ni iki? Ubwonko bwacu bufite ibice bibiri: Conscious mind (ubwonko bugaragara ): ni bwo bukora mu gihe turi maso, dutekereza, kandi dufata ibyemezo. Ubu bwonko nibwo buyobora ibyo...