Posts

Showing posts from July, 2025

Insigamugani - " Byageze iwa Ndabaga "

Image
Uyu mugani wadutse ahasanga umwaka wa 1700. Wakomotse kuri Ndabaga umukobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza (Kibuye). Uyu mugani bawuca iyo babonye ibibazo byaje ukitabaza umuntu utari ubikwiye. Ndabaga yavutse ariwe mwana wenyine iwabo bagira, yari ikinege. Akimara kuvuka papa we yamusize ari uruhinja ajyana nabandi banyabwishingizi bajya mu rugerero. Ndabaga yasigaranye na mama we ariko akura atazi papa we. Amaze gukura akajya akunda kubaza mama we ati: “Mbese data aba hehe ko nawe njya mbona?” Mama we agezaho aramubwira ati: "Papa wawe yagiye ku rugerero kandi ntabwo yabona uko ataha kuko nta mwana w'umuhungu afite wajya ku musimbura cyangwa se uwo bavukana ngo abe ariwe ujyayo." Hashize iminsi Ndabaga atangira kwitoza imirimo ya gihungu nko kurasa, gutera icumu, gusimbuka, kwiruka n'ibindi. Ajya no mu bacuzi amabere barayashiririza kugirango adapfundura. Nyina yamubaza impamvu ari gukora ibyo byose akamubwira ati: “Nonese nintiga imirimo yose ninde wundi uzajya gusimbura...