Insigamugani - " Byageze iwa Ndabaga "

Ndabaga ari ku rugerero, yambaye imyambaro ya gisirikare, arwana nk'umusore, agaragaza ubutwari mu kurwanira igihugu.

Uyu mugani wadutse ahasanga umwaka wa 1700. Wakomotse kuri Ndabaga umukobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza (Kibuye). Uyu mugani bawuca iyo babonye ibibazo byaje ukitabaza umuntu utari ubikwiye.

Ndabaga yavutse ariwe mwana wenyine iwabo bagira, yari ikinege. Akimara kuvuka papa we yamusize ari uruhinja ajyana nabandi banyabwishingizi bajya mu rugerero. Ndabaga yasigaranye na mama we ariko akura atazi papa we. Amaze gukura akajya akunda kubaza mama we ati: “Mbese data aba hehe ko nawe njya mbona?” Mama we agezaho aramubwira ati: "Papa wawe yagiye ku rugerero kandi ntabwo yabona uko ataha kuko nta mwana w'umuhungu afite wajya ku musimbura cyangwa se uwo bavukana ngo abe ariwe ujyayo."

Hashize iminsi Ndabaga atangira kwitoza imirimo ya gihungu nko kurasa, gutera icumu, gusimbuka, kwiruka n'ibindi. Ajya no mu bacuzi amabere barayashiririza kugirango adapfundura. Nyina yamubaza impamvu ari gukora ibyo byose akamubwira ati: “Nonese nintiga imirimo yose ninde wundi uzajya gusimbura data, ko ari ngewe wenyine afite?”

Ndabaga amaze kuva mu bwangavu abwira mama we ati: “Nshaka kujya kureba data tukamenyana kandi nkamusimbura ku rugerero.” Mama we arabyemera, amushakira abandi banyabwishingizi bakundaga kujya i bwami kugirango bajyane.

Ajyezeyo asaba ko bamwereka umuntu witwa Nyamutezi, nuko baramumwereka. Nuko ahura na papa we barasuhuzanya, bose baranezererwa cyane. Nuko bukeye abaza papa impamvu adataha, aramusubiza ati: “Nabuze uwansimbura kuko nta muhungu nabyaye.” Nuko Ndabaga amusaba ko yahaguma akamusimbura maze papa we agataha kuko yaramaze gusaza. Gusa papa we abanza kubyanga kuko yibwiraga ko Ndabaga atashobora imirimo y'abahungu, gusa Ndabaga yereka papa we ko imirimo yose yayitoje kandi hari abahungu benshi arusha kuyikora neza.

Nuko papa we yemerako asigara akamusimbura, gusa Ndabaga asaba papa we kutavuga ko ari umukobwa kugirango ibwami bataza kumwanga. Bukeye uwo musaza ajya kwerekana Ndabaga nk'umusimbura we maze we arataha.

Nuko Ndabaga asigara i bwami, yiga imyiyereko yose arayimenya, aba intore nziza kandi ikunzwe cyane. Kubera ko yumviraga kandi akitonda cyane, niwe bakundaga gutangaho urugero kandi atangira guhabwa inka nyinshi. Abandi bana batangira kumugirira ishyari kuko yaratangiye guhabwa inka nyinshi kandi ahamaze igihe gito. Batangira kuvuga amagambo ngo: “Ni gute Ndabaga aturusha kugabana inka nyinshi kandi ari umukobwa?” Impamvu bavugaga aya magambo yose nuko hari harimo abo mu gace k'iwabo bari basanzwe bamuzi.

Kubera gukomeza kubivuga cyane bigera ku mwami, umwami ati: “Nabyo byashoboka kuko mbona afite imite ya gikobwa!” Nuko abaza abantu bari baje kubimubwira uko babimenye, niba hari umuntu urarana nawe. Nabo baramusubiza bati: “Ntabwo twabimenya neza kuko ntabwo ajya yemerako hari umuntu bararana kandi niyo agiye kunyara abanza kwihisha.”

Nuko bukeye umwami amutumizaho, aramubwira ati: “Ibyo ngiye kukubaza ntumpishe, uri umukobwa cya umuhungu?” Ndabaga biramushobera kuko yumvaga ko nabwira umwami ko ari umuhungu nyuma akamenya ko yamubeshye biraba ari icyaha gikomeye. Kandi nanone agatekereza ko niyemera ko ari umukobwa papa we biramubera icyaha kuko araba yarabeshye umwami. Nuko umwami akomeza kumubaza, Ndabaga agezaho amubwiza ukuri ko ari umukobwa kuko nta kundi yari kubigenza.

Nuko umwami aramubaza ati: “Kuki wize imirimo y’abahungu?” Ndabaga aramubwira ukuntu yakuze atazi papa we agahitamo kwiga imirimo y'abahungu kugirango azaze gucungura papa we.

Umwami amaze kumva amagambo ya Ndabaga atumizaho papa we. Nuko ahageze aramubaza ati: “Umwana wawe ni umuhungu cyangwa ni umukobwa?” Gusa umusaza nawe abanza kubura amahitamo y'icyo yasubiza gusa agezaho yemera kubwiza ukuri umwami, aramubwira ati: "Ni umukobwa." Nuko umwami amubaza impamvu yemeye ko umwana w'umukobwa aza kumucungura, nuko aramusubiza ati: "Nuko nari nshaje kandi nta mwana w'umuhungu ngira kandi uyu wanjye nabonaga abishoboye."

Nuko umwami abwira Nyamutezi ati: “Ntugire ikibazo wowe itahire ndagusezereye, umusimbura wampaye naramushimye, nta kibazo n’inka zawe wagabanye uzitahane.”

Kuva ubwo Ndabaga atangira kuba i bwami, aba ariho bamurera. Amaze kuba inkumi arongorwa n'umwami, nuko aratunga aratunganirwa, nuko akiza papa we amuvana mu bukene yari abayemo. Nuko kuva icyo gihe umwami ategeka ko ibinege byose bidafite umusimbura bizajya biserererwa bigataha kuko byari bibaye igisebo aho u Rwanda rusigaye ruhuruza abagore ngo baze gutabara.

Kugera iwa Ndabaga= kwitabaza umuntu utari ubikwiye .

Ndabaga ni urugero rukomeye rw'uko ubushake, ubutwari n'umutima wo kwitangira abandi bishobora guhindura amateka y'umuntu n'ay'umuryango we. Yabaye umukobwa udasanzwe mu gihe bamwitaga udashoboye, ahinduka igisubizo aho abantu babonaga ikibazo. Inkuru ye itwigisha ko igitsina atari cyo kigaragaza ubushobozi, ko intego ihamye itesha agaciro inzitizi, kandi ko gukorera abandi binyura mu kwigomwa no guharanira impinduka z'ukuri.


Comments

Post a Comment

“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”

Popular Posts

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Wicika intege : ibihe bizahinduka