Posts

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Image
 Ese nibyo koko umuntu utari winjira muri KFC ngo agure inkoko yaho, chips ndetse n’icupa rinini rya Coca‑Cola ntabwo aba ari umusirimu? Wasanga nawe utari warya kuri ziriya nkoko zabo gusa; ndabizi wigeze kubona amafoto meza cyane y'abantu bishimye ku meza imbere yabo, hateretse amatako y'inkoko atagari uko asa, chips ndetse n'amacupa ya Coca‑Cola. Niba ayo mafoto utari wayabona, humura; zimwe mu nshuti zawe nizitangira gutunga amafaranga menshi, bishobora kurangira biriya aribyo biryo byabo bya buri munsi, cyangwa nawe ubwawe ukaba umukunzi ukomeye w'ariya matako y'inkoko. Wakwibaza uti " byagenze gute ngo ikimenyetso cyo kuba utunze amafaranga kandi ukaba umusirimu kibe kurya ibiryo bitari umwimerere, ahubwo byuzuyemo amavuta atagira ingano, imyunyu n'ibindi byongera uburyohe, tukabisimbuza ibiryo byacu by'umwimerere?" Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma Abanyafurika benshi bakunda amafunguro ya fast food (KFC chicken na chips). 1. Inko...

Wicika intege : ibihe bizahinduka

Image
 Hari igihe ubuzima bwanga kumera uko ubwifuzaga. Ukagera aho wibaza uti “Ese nzagera he?” Ukabona uko iminsi ishira indi igataha, nta kintu kinini kigaragara uri kugeraho. Bagenzi bawe bagatera intambwe, abandi bakabona amahirwe, abandi bagatangira kubaho ubuzima bw'igitangaza… naho wowe ukaba ukiri aho, uhatana, ugerageza, ariko bigakomeza kwanga. Ariko banza wumve ibi neza:  Gutera imbere ntabwo bikurikiza isaha. Nta gihe cyashyizweho ngo umuntu atsinde. Buri muntu afite inzira ye. Hari abagerayo vuba. Hari abashaka imyaka ibiri. Hari n’abashaka itandatu. Ariko igihe si cyo gishimangira intsinzi ahubwo ubwitonzi, gukomeza kwiyubaka, kutava ku ntego n'igihe cyose bigoye nibyo bituma ugera ku nsinzi yawe. Buri munsi uhaguruka ugakora, nubwo nta muntu ubibona, uba uri kubaka ikintu gikomeye cyane. Umunsi wose ukoze ikintu niyo cyaba gito, ni intwambwe uba uteye ikwerekeza ku ntego yawe. Buri kigeragezo ushyira inyuma yawe kiba ari intambwe. Buri bwoba watsinze, buri kigeragez...

Amateka y’Imandwa Nkuru, Ryangombe

Image
Mu mateka y’u Rwanda, amazina nka Ruganzu Ndoli, Ndahiro Cyamatare, cyangwa Gihanga byagiye bivugwa cyane. Ariko hagati y’ayo mazina y’abami n’intwari, hari irindi zina ryahishe ubuhanga n’amayobera: Ryangombe rya Babinga. Uyu mugabo ni we wubatse ishingiro ry’umuhango wa Kubandwa Imana, ugamije gusubizamo Abanyarwanda ubumwe n’urukundo nyuma y’imyaka y’intambara n’ivangura ry’abakomokaga ku bana ba Gahima. Aho Ryangombe yaturutse Ryangombe yavukiye mu karere ka Kitara cya Muliro, mu majyaruguru y'ikiyaga cya Rwicanzige (izina rya kera rya Albert), mu burengerazuba bwa Uganda. Se yitwaga Babinga wa Nyundo, nyina Nyiraryangombe w'Umusumbakazi, umugore we yitwaga Nyirakajumba. Yakomokaga mu bwoko bw'Abanyoro, mu muryango w'Abakonjo, abantu bazwiho kuba abaragura n'abaterekerera, bazi kuvugana n'imbaraga z'ijuru. Mu buto bwe, Ryangombe yari azwi nk'umuhigi w'umukogoto, ufite imbwa nyinshi n'ubuhanga budasanzwe mu gushaka no gucunga inyamaswa. Ariko ...

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Image
 Ese wari wabona ukuntu umwana w'umuhungu w'imyaka itanu iyo ahuye n'ikintu kimubabaza akarira, abantu bakuru bahita bamucyaha bati: “Jya uba akagabo sha, nta mugabo urira!” Ibi bikajyana n’indi mvugo igira iti “Amarira y’umugabo atemba ajya munda.” Nyamara nubwo uyu mwana bari kumubuza kurira, hafi aho hari mushiki we w'imyaka 28 uri kurira cyane nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'akazi. Ariko we, ntawabimubuza. Ahubwo baramuhumuriza, bamubwira ko gutsindwa bibaho, ko ubutaha azatsinda. Ntawe ugira ikibazo ku marira y'uwo mukobwa, ikibazo kiri kuri wa mwana w'umuhungu. Nawe wakwibaza uti: hagati y'umwana w'umuhungu w'imyaka itanu n'umukobwa w'imyaka 28, ni nde ukwiye gucyahwa igihe arize? Société ubwayo isa n'iyashyizeho amahame avuga ko nta mugabo wemerewe kurira, kandi iyo abikoze byitwa ko ari igisebo. Ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda. Ibi bitangira kare, igihe umwana akiri muto, akabwirwa ko hari ibyo mushiki we yemerewe arik...

Amazi nayo yaba umuti... Uko ubwonko buvura umubiri bukoresheje ukwizera (Placebo Effect)

Image
Umunsi umwe, umwana w’umuhungu wo mu muryango wacu yaje kudusura. Bugorobye, mu masaha y’ijoro, atangira kubabara mu nda cyane. Nta miti nari mfite muri icyo gihe, nuko mu mutima wanjye ndibwira nti: “Reka muhe amazi, ariko mubwire ko ari umuti.” Mu by’ukuri natekerezaga ko ndimo kumubeshya, ariko ibyo ntabwo byari ikinyoma kuko icyo namuhaye cyari umuti koko. Nyuma yo kunywa ayo mazi, uwo mwana yahise yumva ububabare bushize. Wenda nawe wahita wibaza uti: “Bishoboka bite ko amazi yonyine yavura?” Ibyo byitwa Placebo Effect, igihe roho n’ubwonko bikorera hamwe bigatuma umubiri wacu wivura ubwawo. Placebo effect ikora igihe umuntu urwaye yizeye ko ibyo ahawe ari umuti, n’iyo yaba atariwo. Icyo gihe igice cy’ubwonko cyitwa subconscious mind gitangira kuvubura imisemburo igabanya ububabare. Ese Subconscious Mind ni iki? Ubwonko bwacu bufite ibice bibiri: Conscious mind (ubwonko bugaragara ): ni bwo bukora mu gihe turi maso, dutekereza, kandi dufata ibyemezo. Ubu bwonko nibwo buyobora ibyo...

Insigamigani: " Yabuze intama n’ibyuma"

Image
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga ngo: “Yabuze intama n’ibyuma.” Wakomotse kuri Mutabaruka w'i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800. Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, wari umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro. Rwasine amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo, se wa Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye. Amugabira inka nyinshi n’ingabo zo mu karere ka Kigoma, Muyange ndetse na Gatagara. Rwasine abonye amaze kugabana ibimuhagije, atumira se Mutabaruka ngo aze basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w'impangu (umucuruzi w'umuhanga). Araboneza n’iw’umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana ibyo yahawe mo kabiri: Mutabaruka yegurirwa iby'uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby'ahagana mu Mutende no mu Mayaga y'epfo. Nuko Mutabaruka n’umuh...

Twabayeho mbere yo kuvuka: Incarnation na Reincarnation mu buzima bwacu

Image
Tekereza kuba waravukiye mu Rwanda, akaba ari naho ukurira, hanyuma umunsi umwe ukabona amahirwe yo gusohoka igihugu, ugiye gusura inshuti yawe ituye mu giturage cyo muri Ghana. Wagera aho inshuti yawe ituye, ugasanga aho hantu atari ubwa mbere uhabonye, ​​​​kandi mu by'ukuri ari bwo bwa mbere ugeze muri icyo gihugu. Ndabizi, nawe wahita utekereza ko waba warigeze kubona amafoto yaho, none ukaba uri kubyitiranya no kuba uhazi. Ariko mu by'ukuri, birashoboka ko mu buzima bwa mbere waba waravukiye muri Ghana, ukahakurira ndetse ari naho wagiriye iherezo. Wakabyakira ute? Mbere y'ubu buzima twari turiho, ese warubizi? Ndetse na nyuma y'ubu buzima tuzakomeza kubaho, kuko twebwe banyabo ntabwo tuzigera dupfa Mbere ya byose, wakwibaza uti: “Ngewe wanyawe ndi nde? Uyu mubiri tubona se? Intekerezo zanjye se? Cyangwa amarangamutima yanjye?” Oya, ngewe wanyawe ndenze ibyo byose. Umubiri urasaza, ugahinduka ndetse bikarangira upfuye. Intekerezo n’amarangamutima nabyo birahinduka. ...