Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola
Ese nibyo koko umuntu utari winjira muri KFC ngo agure inkoko yaho, chips ndetse n’icupa rinini rya Coca‑Cola ntabwo aba ari umusirimu? Wasanga nawe utari warya kuri ziriya nkoko zabo gusa; ndabizi wigeze kubona amafoto meza cyane y'abantu bishimye ku meza imbere yabo, hateretse amatako y'inkoko atagari uko asa, chips ndetse n'amacupa ya Coca‑Cola. Niba ayo mafoto utari wayabona, humura; zimwe mu nshuti zawe nizitangira gutunga amafaranga menshi, bishobora kurangira biriya aribyo biryo byabo bya buri munsi, cyangwa nawe ubwawe ukaba umukunzi ukomeye w'ariya matako y'inkoko.
Wakwibaza uti " byagenze gute ngo ikimenyetso cyo kuba utunze amafaranga kandi ukaba umusirimu kibe kurya ibiryo bitari umwimerere, ahubwo byuzuyemo amavuta atagira ingano, imyunyu n'ibindi byongera uburyohe, tukabisimbuza ibiryo byacu by'umwimerere?" Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma Abanyafurika benshi bakunda amafunguro ya fast food (KFC chicken na chips).
1. Inkoko za KFC si ibyo kurya gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'urwego turimo:
Mu bihugu byinshi bya Afurika, KFC fast-food restaurant ntifatwa nk'ahantu ho kujya ugiye kurya gusa. Ni ikimenyetso cyo kuba “modern”, kubona amafaranga, no kugira “lifestyle yo hejuru.”
Abantu bafotora ibiryo bya KFC si uko byarabasigiye uburyohe bwihariye, ahubwo ni uko bibahesha isura yo:
- Kuba bageze ku rwego rwo hejuru
- Kuba bihariye
- Kuba “global”
- Kugira ubuzima bugezweho
Birangira tuguye mu mutego wo gushaka kubonwa neza kusha uko dushaka ubuzima bwiza.
2. Abo mu Burengerazuba (Abazungu) bazi neza ibyo dushaka kandi babyungukiramo:
Izi kompanyi zizi neza ko abantu bifuza kugaragara nk’abateye imbere. Ni yo mpamvu zishyira KFC mu buryo bwo kugaragara nk'iy'abantu bagendana n'ibigezweho, bafite amafaranga kandi bateye imbere.
Nubwo ifunguro rishobora kuba rihendutse mu bwiza, rihindurwa “premium” mu ishusho.
3. Abanyafurika bagurishwa inzozi, si ubuziranenge:
KFC na Coca‑Cola ntibakeneye gukora byinshi mu kunoza ubuziranenge bw'ibyo bacuruza mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.
- Ntabwo bakeneye kugabanya isukari
- Ntabwo bakeneye kugabanya amavuta
- Ntabwo bakeneye guhindura uburyo bwo guteka
Ikintu cyonyine bakora ni ukwereka ko ibyo bacuruza biri ku rwego rwo hejuru (premium), maze natwe tukishyura.
4. Fast food zivubura imisemburo ya dopamine:
Dopamine ni umusemburo w'ibuhembo ubwonko buvubura igihe wishimye cyangwa hari ikintu gishimishije wakoreye umubiri wawe. Kubera amavuta menshi, ibinure ndetse n'ibindi bintu bituma biryohera akanwa cyane, iyo ubiriye uriya musemburo ubuvuka ari bwinshi, bigatuma undi munsi wifuza kubirya kugira ngo ka kanyamuneza kagaruke. Bimeze nk'umusemburo wa dopamine dukura mu nzoga, niyo mpamvu bishoboka ko abantu babatwa no kurya ariya mafunguro.
Ingaruka z'ibiryo bya KFC ku buzima
1. Sodium nyinshi:
Abashakashatsi bemeza ko KFC ikoresha umunyu mwinshi cyane mu biryo byabo byo guteka. Ku ipaji y'ubushinjacyaha bw'abaguzi (FTC) haragaragazwa ko ibice bimwe bya KFC bifite ingano ya sodium irenga iyo byemewe ku munsi.
2. Amavuta menshi :
KFC iteka inkoko mu mavuta ya deep-fry, bigatuma inkoko yinjiza amavuta menshi; ayo mavuta ashobora gutera “oxidation” bikabyara ibinyabutabire bishobora guteza indwara. Hari ubushakashatsi bwerekana ko kurya ibyo kurya byatetswe ku bushyuhe buri hejuru cyane rimwe na rimwe byongera ibyago byo kugira cholesterol mbi cyangwa inflammation mu mubiri.
3. Ibinyabutabire by'amakara (carcinogens):
Mu bushakashatsi butandukanye, abahanga bavuga ko igihe cyo guteka mu mavuta ya “high temp” bishobra gutera ibinyabutabire nka AGEs (Advanced Glycation End Products) na PAHs, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Hari kandi ubushakashatsi bwakorewe kuri cohort bunerekana ko abantu baryaga ibiryo byatetswe ku bushyuhe buri hejuru cyane (nk'inkoko ya KFC), akenshi bagaraza ibyago byo kurwara umutima cyangwa indwara za diyabete.
4. Ibiryo bihenze kandi bitari umwimerere:
Mu mateka, FTC (Federal Trade Commission) yafatiye KFC ibihano kubera kwamamaza ko inkoko zabo “ari nziza ku mubiri” cyangwa “ari nziza ku bantu bari ku mirire yo kugabanya ibinure,” ariko ibyo bavuga ntabwo byari ukuri. Ibi bivuze ko ibyo utunze mu mutima (icyizere, ishema rya KFC) bishobra gushingira ku kwamamaza gusa, ntibishingiye ku byiza izo nkoko zifitiye umubiri wawe.
Ibibazo biterwa na Coca‑Cola ku buzima:
- Isukari nyinshi na caffeine : Coca‑Cola ifite isukari nyinshi kandi ikaba ikinyobwa cya caffeine, bishobra gutera indwara z'umubyibuho, diyabete, n'imihangayiko ku mwijima no ku mpyiko.
- Kuvanga na alcohol : Mu Rwanda, hari abantu bakunda kuvanga Coca‑Cola n’ibisembuye. Ibi bishobora gutera uburozi mu nda (intoxication), bikongera umuvuduko w'amaraso, bikabangamira umwijima, ndetse bigatera dehydration.
- Psychology y'ibirori: Coca‑Cola si ikinyobwa gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'imibereho. Abantu bayinywa cyangwa bakayifotorezaho kugira ngo berekane ko bari mu buzima bwiza, ku rwego rwo hejuru, kandi babayeho mu buryo bugezweho.
Umusozo
Mu gihe muri Amerika n'i Burayi abantu barimo kwirinda ibiryo birimo isukari nyinshi, amavuta menshi na soda, hano muri Afurika turacyabifata nk'ibiryo by'icyubahiro n'iterambere. Ariko niba aho ibyo biryo byaturutseho barimo kubireka, kuki twe tukibifata nk'iterambere?
Igihe kirageze ngo dusubize agaciro ibiryo karemano byacu, bitetse mu buryo bwiza kandi bitugirira akamaro kurusha ibyo tubona biryohera akanwa. Tugomba kwiga guhitamo neza ibyo turya no kwirinda ibyatugiraho ingaruka mbi z'igihe kirekire.

.jpg)
Comments
Post a Comment
“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”