Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Umugabo uhisha amarira n'umugore urira ku mugaragaro, bigaragaza itandukaniro mu kugaragaza amarangamutima.

 Ese wari wabona ukuntu umwana w'umuhungu w'imyaka itanu iyo ahuye n'ikintu kimubabaza akarira, abantu bakuru bahita bamucyaha bati: “Jya uba akagabo sha, nta mugabo urira!” Ibi bikajyana n’indi mvugo igira iti “Amarira y’umugabo atemba ajya munda.”

Nyamara nubwo uyu mwana bari kumubuza kurira, hafi aho hari mushiki we w'imyaka 28 uri kurira cyane nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'akazi. Ariko we, ntawabimubuza. Ahubwo baramuhumuriza, bamubwira ko gutsindwa bibaho, ko ubutaha azatsinda. Ntawe ugira ikibazo ku marira y'uwo mukobwa, ikibazo kiri kuri wa mwana w'umuhungu.

Nawe wakwibaza uti: hagati y'umwana w'umuhungu w'imyaka itanu n'umukobwa w'imyaka 28, ni nde ukwiye gucyahwa igihe arize?

Société ubwayo isa n'iyashyizeho amahame avuga ko nta mugabo wemerewe kurira, kandi iyo abikoze byitwa ko ari igisebo. Ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda. Ibi bitangira kare, igihe umwana akiri muto, akabwirwa ko hari ibyo mushiki we yemerewe ariko we atabyemerewe.

Iyo umugore arize, nta muntu ubigiraho ikibazo. Twese tubifata nk'ibisanzwe. Ariko kurira ni igikorwa cya kamere, kandi iyo ugipfukiranye, ayo marangamutima ashobora kuzagutera ibibazo mu minsi iri imbere.

Abagore ntabwo bahisha amarangamutima yabo, ibi bituma baramba kurusha abagabo. Iyo umugore ahuye n'ikintu kimubabaza, ahita yihutira kubibwira undi mugore mugenzi we, cyangwa akajya kubitura umupasiteri, umuvugabutumwa, cyangwa n'umupfumu, kugira ngo yumve atekanye. Ibi bituma bahora basuka amarira yabo, bityo bakaruhuka mu mutima.

Ku rundi ruhande, iyo umugabo ahuye n'ikibazo, akenshi yisanga igisubizo afite ari icupa. Ariko ibi biba bisa no kwisinziriza, kuko iyo inzoga zimushizemo, asanga ibibazo byikubye kabiri.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu bantu batatu biyahura, babiri baba ari abagabo. Mu bantu bane barwaye indwara zo mu mutwe, batatu baba ari abagabo. Ibi bifitanye isano n'uko abagabo bakunda kwifunga no kutagaragaza amarangamutima yabo, cyane cyane iyo ari amarangamutima mabi.

Hari n'ubundi bushakashatsi bwerekana ko kurekura amarira bituma umuntu amarerwa neza. Byagaragaye ko 85% by'abagore bagiye bamera neza nyuma yo kugaragaza ayo marangamutima, bakumva batuje. Ku bagabo 73% bakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko nabo biyumva neza iyo barekuye amarangamutima yabo.

Nta muntu utemerewe kurira, kuko ni igikorwa cya kamere. Iyo Imana iba yarashatse ko abagore aribo barira gusa, ntabwo abagabo yari kubaha imvubura z'amarira n'imiyoboro yayo. Ni yo mpamvu, iyo bigeze ku bikorwa by'urugomo nk'ubwicanyi, abagabo babyijandikamo kurusha abagore; kuko baba barapfukiranye byinshi mu mutima.

Gusa ibi ntibivuga ko umugabo agomba kurira mu ruhame igihe cyose agize amarangamutima mabi. Ahubwo, ashobora kwiherera akarekura ayo marangamutima mabi, kuko bituma actora ubuzima buzira umuze.

Ni byiza gutura agahinda ikintu cyatsinze urupfu , nko kwandika cyangwa kuririra umusego, kurusha kubitura umuntu kuko igihe cyose muzongera guhura, ayo marangamutima azongera kugaruka.

Kuba abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura, ariko bikarangira umubare munini wiyahura ari abagabo, byose bishingiye ku guhisha amarangamutima kw'abagabo bagahora badashaka kuyagaragaza. Ariko igihe kiragera, bakumva umutima wabo utagishoboye kubyakira. Nibyo biganisha kuba umugabo yakwiyahura ugatekerezako byaje ako kanya kandi byaragiye biza gahoro gahoro. Société niyo ikwiye guhindura iyo myumvire kuko kurira si intege ke, ahubwo ni inzira y'agakiza k'umutima.


📌 Soma n’inkuru iheruka: Uko amazi ashobora kuba umuti.





Comments

Post a Comment

“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”

Popular Posts

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Wicika intege : ibihe bizahinduka