Wicika intege : ibihe bizahinduka
Hari igihe ubuzima bwanga kumera uko ubwifuzaga. Ukagera aho wibaza uti “Ese nzagera he?” Ukabona uko iminsi ishira indi igataha, nta kintu kinini kigaragara uri kugeraho. Bagenzi bawe bagatera intambwe, abandi bakabona amahirwe, abandi bagatangira kubaho ubuzima bw'igitangaza… naho wowe ukaba ukiri aho, uhatana, ugerageza, ariko bigakomeza kwanga.
Ariko banza wumve ibi neza: Gutera imbere ntabwo bikurikiza isaha. Nta gihe cyashyizweho ngo umuntu atsinde. Buri muntu afite inzira ye.
Hari abagerayo vuba. Hari abashaka imyaka ibiri. Hari n’abashaka itandatu. Ariko igihe si cyo gishimangira intsinzi ahubwo ubwitonzi, gukomeza kwiyubaka, kutava ku ntego n'igihe cyose bigoye nibyo bituma ugera ku nsinzi yawe.
Buri munsi uhaguruka ugakora, nubwo nta muntu ubibona, uba uri kubaka ikintu gikomeye cyane. Umunsi wose ukoze ikintu niyo cyaba gito, ni intwambwe uba uteye ikwerekeza ku ntego yawe. Buri kigeragezo ushyira inyuma yawe kiba ari intambwe. Buri bwoba watsinze, buri kigeragezo wihanganiye, buri ngingo yo kudacika intege… byose bigira akamaro.
Kandi ndakubwiza ukuri: Ntibizahora bimeze nk'ubu, imbere hawe ni heza. Umunsi umwe uzakanguka ubone ko ibintu bigenda bihinduka gahoro gahoro. Umunsi umwe uzibuka ibihe bikomeye waciyemo, ubone ko wabyihanganiye. Umunsi umwe uzahagara uhange amaso inzira yawe, wumve ka gaciro ko kuba utarigeze ucika intege.
Abantu benshi bava ku rugamba kuko batabona umusaruro wihuse. Ariko ntibamenyeko hari ibintu ukeneye kuruta ibindi kugirango ugere ku ntego zawe. Ugomba kwitoza kugira ibi bintu:
— Imbaraga zo kwihangana
— Umutima wihangana n’ukanizera
— Disipline yo gukomeza n'igihe byose byatinze
Ibyo byose twavuze haruguru ntibiza mu byumweru bibiri; biza mu minsi uba wihebye, mu masaha yo kwibaza impamvu ibintu bitagenda, mu gihe cyose uba wumva waremerewe ariko ugakomeza guhatana. Nibyo bituma ibintu ugeraho bigira agaciro.
Nawe rero, nubwo wumva umeze nka wa musore ukiri ku rugamba, ukiri gushakisha icyerekezo mu gihe abandi bageze kure, humura. Imana iracyandika inkuru yawe. No guhagarara aho uri uyu munsi ni ikimenyetso cy'uko utaratsindwa.
Komeza witwararike mu minsi yawe. Komeza wiyubake. Komeza ukore. N'iyo byaba bigenda gake cyane, gake biragenda. N'iyo nta muntu ubishima, ubona imbaraga zawe, cyangwa ukumenya, Imana irabireba byose.
Nta gihe cyashyizweho ngo ube uwo wagenewe kuba. Nta muntu uvukana insinzi. Buri wese afite umuvuduko we wo kugera ku ntego ze.
Ariko icy'ingenzi ni kimwe: Komeza kugerageza, komeza gukora, komeza kwihangana. Kuko uko iminsi yawe yo kwihangana yiyongera, niko n'umunsi wawe wo gutsinda urushaho kuwugeraho vuba.
Uko byagenda kose inzozi zawe umunsi umwe zizaba impamo niba nawe utiteguye kuzireka.

Comments
Post a Comment
“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”