Dore ikimenyetso kizakwereka ko uri hafi gupfa!
Mu gitondo twazindukiye kwa wa musaza kuko twumvaga ko ari we wenyine waduha inama y'icyo uwo musore yakora ngo ave mu bibazo yari arimo. Uwo musaza yadusabye ko tumuherekeza ku wundi musozi twari duteganye, ngo ni ho yari agiye kureba umuti wo guha uwo musore kugira ngo ibibazo byose yari afite bikemuke. Tugeze aho imisozi ibiri ihurira, hagati harimo umugezi, byadusabaga kubanza kuwambuka. Gusa umusaza ahageze arahagarara, natwe dukomeza kurindira icyo agiye gukora. Haciye umwanya munini tumubaza impamvu tutari kwambuka ngo dukomeze ku wundi musozi, aho twari gukura umuti. Umusaza aratubwira ati: “Tugomba gutegereza amazi agakama tukabona kwambuka, kuko amazi ari menshi.” Byasaga nk'aho umuntu twari twagiye kureba ngo adufashe, ahubwo afite ibibazo birenze ibyacu.
Hashize akanya twese ducecetse, wa musore abwira umusaza ati: “Aya mazi ntashobora gukama muri uyu mugezi. Nidukomeza gutegereza ngo akame tuzarinda dupfa bitabaye. Ahubwo icyiza ni uko twagerageza kwambuka nubwo bigoye, aho gukomeza gutegereza ko umugezi ubanza gukama.” Ako kanya, umusaza yahise aseka cyane, aratubwira ati: “Dusubire mu rugo kuko umuti twawubonye.”
Turi gutaha, nibwo yatangiye kutubwira ati: “Uriya mugezi muwufate nk'ubuzima, naho ariya mazi muyafate nk'ibibazo duhura nabyo muri ubu buzima. ni umukino w'ibibazo n'ibisubizo. umugisha utarigeze ugira inyota? Ibibazo ni umunyu w’ubuzima, nibyo bituma ubuzima bugira icyanga.”
Byasaga nk'aho impanuro yaratangiye kuduha ari bwo bwa mbere twari tuzumvishe mu buzima bwacu. Byasaga nk'aho imyumvire twakuze dutozwa, ko iyo uhuye n'ibibazo isi iba ikuguyeho, igomba guhinduka. Yongeyeho ati: “Iyo inyenyeri igiye kuzima irabanza ikaka cyane. Rero niyo wisanze utari guhura n'ibibazo ukamara ukwezi, amezi abiri cyangwa atatu ibintu byose bimeze neza, uzajye uhangayika kuko wasanga Nyagasani aba ari hafi kuguhamagara. Ikintu cyose gifite ubuzima kigomba guhura n’imbogamizi Rero iyo wowe ibintu byose bimeze neza, ujye ubyibazaho kuko hashobora kuba hari ikintu kibiri inyuma.”
Ukuri guhari ni uko ibibazo bitazigera bishira muri ubu buzima bwacu. Iyo kimwe kirangiye, hahita haza ibindi. Gusa nubwo bitashira, tugomba kuba banini kuruta ibibazo. Ntabwo tugomba guhunga igihe bitameze neza. Ntabwo tugomba kwitotombera ibihe bibi turi guhura nabyo. Ahubwo tugomba guhangana nabyo. Ibi nibyo bituma tuba banini kubiruta. Igihe umaze gukemura ikibazo, ujye wibaza uti “ibindi ni ibihe?” ngo nabyo mbikemure. Ibi bizatuma ubona ibibazo nk'inzira Imana ikunyuzamo kugira ngo ubashe gukura.
Ushobora kwibwira uti: “Impamvu uriya ari kuvuga ibi byose ni uko atazi ibibazo mfite!” Ndabyumva, uraremerewe, kandi ibibazo ufite ntabwo byoroshye. Gusa ujye wibuka ko Imana itaguha umusaraba iziko utashobora kuwikorera. Burigihe, ibigeragezo Imana iduha iba ibizi ko dufite imbaraga zo kubicamo. Ikibazo ni uko ducika intege, tukiheba, tukumva ko ubuzima bwarangiye aho gushaka igisubizo gikwiye.
Nkwifurije gutsinda uyu mukino w'ibibazo n'ibisubizo byo kuri iyi si. Nkwifurije kuba munini kuruta ibigeragezo uhura nabyo. Nkwifurije guhorana ikizere ko ibihe bibi urimo bizashira. Ariko wibuke guhangana nabyo aho kwiheba, kuko Imana yaguhaye imbaraga n’ubwenge bwo kubitsinda.


Comments
Post a Comment
“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”