Nigute umwana wavutse ari umutagatifu akura agahinduka sekibi?

Umwana uvutse neza n'umuntu mukuru wuzuye ubwibone.

Ese wigeze wumva inkuru y’umwami warwanye agafata isi yose ariko akumva bitamunyuze, agakomeza kurwana? Alexander the Great yavutse mu mwaka wa 356 mbere ya Yezu, avukira i Macedonia. Akiri muto yatojwe kuba intwari ndetse no kuzaba umwami. Ku myaka 20 yonyine, yabaye umuyobozi w’ubwami bukomeye cyane mu mateka.

Kubera ubuhanga butagereranwa yari afite mu mirwanire, yazengurutse isi yose yo muri icyo gihe, atangiriye mu Bugereki, akomeza agera mu Misiri, birangira ageze no mu Buhinde, maze yubaka ubwami bukomeye buzenguruka imigabane itatu. Alexander the Great yakuze abwirwa na nyina ko akomoka ku Mana, ko kandi agomba gutsinda isi yose akayifata mu biganza. Ibi byamuremyemo ego. Ntabwo yarwanaga kugira ngo arinde abantu be, ahubwo yashakaga gufata isi yose kandi azahore yibukwa ubuzima bwose.

Yamaze ubuzima bwe bwose arwana, ntabwo yigeze ahagarara cyangwa ngo aruhuke. Ibyo yageragaho yabonaga bidahagije. Ku myaka 32 yonyine, yaje gupfira kure y'iwabo, apfa atanyuzwe n'ibyo yagezeho, ahubwo agishaka gufata ahasigaye hose.

Kutanyurwa kwa Alexander byatewe na ego yaremwemo akiri muto, ubwo bamubwiraga ko aturuka ku Mana, bituma yiyumva nk'urenze abandi. Kandi ko agomba gufata isi yose, byatumye ahora arwana intambara zitarangira, agamije kwemeza isi ko ari we ufite imbaraga kurusha abandi.


Ese ubundi ego ni iki?

Ego ni imbaraga ziherereye hagati y'ibyo tugenzura (conscious mind) n'ibyo tutagenzura (subconscious mind). Iyo izo mbaraga zikuganje, zikuganisha mu kwiyemera, kwiyumva nk’uri “kampara”. Ariko na none, iyo uziganje, zikuganisha ku guca bugufi. Iyo ego ikuganje, ikugeza ku gutsindwa, ni yo ituma isi yari paradizo ihinduka i kuzimu.

Dore ibimenyetso byerekana ko uri kugenzurwa na ego:


1. Ubwiyemezi no kwirebaho gusa
Ego yawe ishobora kukuganza bitewe n'uko warezwe (nk'uko twabibonye kuri Alexander), cyangwa se bitewe n'abantu mubana. Kumva ko uri hejuru y'abandi, ko wowe uri kampara kandi ko abandi ntacyo baricyo, ni ikimenyetso gikomeye.


2. Gushaka kwemeza abandi no gukomerwa amashyi
Uhora uhangayitse ngo abantu bakwemere, wagir ngo uri mu marushanwa. Wabaswe no gutsinda abandi. Alexander nawe ntabwo yarwanaga ngo arinde abantu be, yarwanaga ashaka gutsindira isi yose. Niba wumva ikintu cyonyine ukeneye ari ukwemerwa n'abandi, ego ni yo ikuyobora, si wowe uyiyobora.

Hari n'ubwo birenga ugatangira gushora menshi kugira ngo abantu bakuvugeho, cyangwa ugakora ibiterasoni kuri social media kugira ngo uvugwe. Ibyo ni ibimenyetso bya ego iri kukugenzura.


3. Kwigereranya n’abandi
Uba umeze nk’uri mu marushanwa adashira. Uhorana urusaku mu mutwe rwo kwigereranya n'abandi. Ibi bitangira tukiri abana: igihe umwana atangiye ishuri, ababyeyi be bakamubaza ngo: “Kuki abandi bakurusha?” “Kuki utabaye uwa mbere?”

Ibi iyo ubibwiye umwana akiri muto, uba utangiye kumushyiramo ego. Kuko n'ubwo yaba uwa mbere mu ishuri, hari abandi bazamurusha mu mupira, cyangwa mu bindi. Kwigereranya ntibigarukira ku bana gusa. N'iyo uri mukuru, ugatangira kureba abo mwiganye cyangwa abo mwatangiranye, ukavuga ngo baragusize, ego ni yo iba iri kukugenzura.

Ntabwo ushobora kuba uwa mbere muri byose: niba ufite amafaranga, hari abazakurusha ubwenge. Niba ufite ubwenge, hari abazakurusha ubwiza. Bivuze ko uzahora hagati na hagati. Kwigereranya bitera amarangamutima mabi, bikagutera kwiyanga, ishyari, ndetse no kutishimira abandi.


Ese umuntu avukana ego?

Oya. Umuntu ntabwo avukana ego. Ego izanwa n'imibereho (society) kandi na none, ego ni baringa (illusion) kuko iba mu bitekerezo byacu gusa. Iyi baringa ni yo ituma paradizo iba ikuzimu.

Uburyo bwo gutsinda ego:

  • Kwiga guca bugufi
  • Kugira ubunyangamugayo
  • Kwimenya ubwawe

Niba waraganjwe no kwiyemera: wige kumva ko ibyo utaramenya ari byinshi kurusha ibyo uzi, kandi ibyo udafite ari ingenzi kurusha ibyo ufite.

Niba waraganjwe no gushaka kwemeza abandiwige kwitsindira ubwawe, si abantu. Ubuzima bwawe bushingire ku kwemerwa na wowe ubwawe, ntabwo ari rubanda nyamwinshi.

Niba warabaswe no kwigereranya: menya ko nta muntu uhanganye na we usibye uwo ubona iyo wirebye mu ndorerwamo. Iyo uri guhangana n'abandi, ego ni yo iri kukuyobora.


Umwana rero ntavukana ego.
Ni yo mpamvu umwana wese avuka ari umumalayika, ariko agakura society ikamushyiramo ego, bigatuma ubutagatifu yavukanye bushira, agahinduka umuntu mubi.

Niba wifuza ko umwana wawe azagira ubuzima bwiza, mutoze kutayoborwa na ego , ahubwo ayigenzure.
Nawe niba uri umuntu mukuru, ukaba usanze ego ikugenzura, aya ni amahirwe ubonye yo guhindura ubuzima bwawe , ugatangira kubaho nk'uwasubijwe muri paradizo.

 

Niba waracikanwe n'inkuru yacu, kanda 👉 hano

Comments

Post a Comment

“Feel free to share your thoughts respectfully. Spam and abuse will be removed.”

Popular Posts

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Wicika intege : ibihe bizahinduka