Twabayeho mbere yo kuvuka: Incarnation na Reincarnation mu buzima bwacu
Tekereza kuba waravukiye mu Rwanda, akaba ari naho ukurira, hanyuma umunsi umwe ukabona amahirwe yo gusohoka igihugu, ugiye gusura inshuti yawe ituye mu giturage cyo muri Ghana. Wagera aho inshuti yawe ituye, ugasanga aho hantu atari ubwa mbere uhabonye, kandi mu by'ukuri ari bwo bwa mbere ugeze muri icyo gihugu. Ndabizi, nawe wahita utekereza ko waba warigeze kubona amafoto yaho, none ukaba uri kubyitiranya no kuba uhazi. Ariko mu by'ukuri, birashoboka ko mu buzima bwa mbere waba waravukiye muri Ghana, ukahakurira ndetse ari naho wagiriye iherezo. Wakabyakira ute?
Mbere y'ubu buzima twari turiho, ese warubizi? Ndetse na nyuma y'ubu buzima tuzakomeza kubaho, kuko twebwe banyabo ntabwo tuzigera dupfa
Mbere ya byose, wakwibaza uti: “Ngewe wanyawe ndi nde? Uyu mubiri tubona se? Intekerezo zanjye se? Cyangwa amarangamutima yanjye?” Oya, ngewe wanyawe ndenze ibyo byose. Umubiri urasaza, ugahinduka ndetse bikarangira upfuye. Intekerezo n’amarangamutima nabyo birahinduka. Ariko roho yo ihoraho. Twebwe banyabo turi roho (ubugingo). Roho zacu zabayeho mbere y'uko tuvuka, kandi zizakomeza kubaho nyuma yo gupfa.
Kugira ngo ibi tubyumve neza, tugomba gusobanukirwa amagambo abiri: Incarnation na Reincarnation.
Incarnation isobanura ko roho yawe yabaga kuri roho isumba izindi (Imana), hanyuma umunsi umwe iyo Roho Nkuru ikohereza roho yawe ku isi. Uwo munsi isi yungutse umuntu mushya, ari bwo wavutse. Ushobora kwibaza uti: “Niba roho yanjye yari isanzwe iri ahantu heza, kuki Imana yayohereje mu buzima burimo ibibazo byinshi?” Igisubizo ni uko Imana yohereza roho zacu ku isi nk'uko umubyeyi yohereza umwana ku ishuri: tuza kwiga kamere yayo, ariyo urukundo. Bivuze ko tuza kwiga gukunda no kugira ubunararibonye (experience) mu buzima. Iyo dupfuye rero si iherezo, ahubwo roho yacu isubira kuri Roho Nkuru.
Reincarnation yo isobanura ko iyo uvutse, roho yawe iba igarutse ku isi. Bivuze ko ishobora kuba yarabayeho mu myaka myinshi yashize, hanyuma ikagaruka mu buzima bushya. Wasanga mu buzima bwabanje hari amasomo utize neza cyangwa inshingano utujuje, ibyo byose bigatuma ugaruka mubundi buzima. Uribuka aho twavuze ko roho zacu ziza kwiga urukundo? Niba mu mutima wawe hakiri inzika n'urwango, roho yawe izakomeza kugaruka kugeza igihe uziga isomo riruta ayandi: gukunda.
Dutangira iyi nkuru twavuze ku muntu wageze muri Ghana bwa mbere ariko akumva ari ahasanzwe. Wasanga ibyo ari igisobanuro cya reincarnation, ko mu buzima bwabanje yigeze kuhavukira. Nubwo tutibuka neza ibyabaye mu buzima bwahise (kuko memory ijyana n'ubwonko), hari ibintu bimwe roho ishobora gukomeza kwibuka cyangwa ubushobozi bwihariye tuvukana kuko bwari bubitse muri roho zacu.
Isomo ry'ingenzi ni uko dukwiye gusobanukirwa impamvu nyayo yatumye tuza ku isi: kwiga gukunda. Urupfu ntirukwiye kudutera ubwoba, kuko hapfa umubiri gusa, roho igakomeza kubaho iteka. Nidusubira kuri Roho Nkuru, ntabwo ari imibiri yacu izajyayo, ahubwo ni roho zacu.

Crg pp
ReplyDeleteThanks
Delete