Amateka y’Imandwa Nkuru, Ryangombe


Ryangombe, Imandwa Nkuru y'u Rwanda mu birori bya Kubandwa

Mu mateka y’u Rwanda, amazina nka Ruganzu Ndoli, Ndahiro Cyamatare, cyangwa Gihanga byagiye bivugwa cyane. Ariko hagati y’ayo mazina y’abami n’intwari, hari irindi zina ryahishe ubuhanga n’amayobera: Ryangombe rya Babinga. Uyu mugabo ni we wubatse ishingiro ry’umuhango wa Kubandwa Imana, ugamije gusubizamo Abanyarwanda ubumwe n’urukundo nyuma y’imyaka y’intambara n’ivangura ry’abakomokaga ku bana ba Gahima.

Aho Ryangombe yaturutse

Ryangombe yavukiye mu karere ka Kitara cya Muliro, mu majyaruguru y'ikiyaga cya Rwicanzige (izina rya kera rya Albert), mu burengerazuba bwa Uganda. Se yitwaga Babinga wa Nyundo, nyina Nyiraryangombe w'Umusumbakazi, umugore we yitwaga Nyirakajumba. Yakomokaga mu bwoko bw'Abanyoro, mu muryango w'Abakonjo, abantu bazwiho kuba abaragura n'abaterekerera, bazi kuvugana n'imbaraga z'ijuru.

Mu buto bwe, Ryangombe yari azwi nk'umuhigi w'umukogoto, ufite imbwa nyinshi n'ubuhanga budasanzwe mu gushaka no gucunga inyamaswa. Ariko imbere mu mutima we, yari afite indi ntego, guhuza abantu n’Imana.

Urugendo rujya mu Rwanda (Mu mwaka wa 1510)

Ahagana mu 1510, Ryangombe yaje mu Rwanda, aturutse i Bukamba, aho yahuriye bwa mbere n'Umwami Ruganzu II Ndoli. Icyo gihe, u Rwanda rwari rufite ibibazo bikomeye: intambara, amarozi, n'ivangura ryari rishegeshe ubuzima bw'abaturage.

Ryangombe yabwiye Ruganzu amagambo yahinduye amateka: “Umwami, igihugu cyatakaje ubumana n’ubumuntu. Ngiye kugifasha gusubira ku isoko.”

Ruganzu, wari umusore w'umuhanga kandi wumvira, yaramwumviye. Ku bw'indagu n'ubuhanga bwa Ryangombe, Ruganzu yatsinze Nzira ya Muramira, umwami w'u Bugara bw'Abacyaba, maze ingoma y'u Bugara izima burundu. Kuva ubwo, Ruganzu n'umuhanuzi Ryangombe baba inshuti magara.

Iremwa ry'umuhango wo kubandwa Imana

Nyuma y'iyo ntsinzi, Ruganzu yasabye Ryangombe inama: “Ni iki twakora ngo abantu basubirane urukundo, bave mu mwijima w'intambara n'urwango?”

Ryangombe yashyize ijambo ry'Imana mu mutima we maze aravuga ati: “Tuzubaka umuhango wo Kubandwa Imana; uzahuriza abantu hamwe, ugarure ubumana mu mitima yabo.”

Uwo muhango yawise Kubandwa Imana, ntiyari imihango y'amarozi nk'uko benshi babyibeshya. Ahubwo, wari umuhango w'ubumwe n'ubwiyunge, umeze nk'uko ubu dufite Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Abantu bahuriraga hamwe bakibuka urukundo, amahoro, n'ukuri, bakiyunga n'Imana.

Ryangombe ni we wateguye amategeko n'amahame awugenga, yongera gushyiraho kirazira zigamije kurinda uwo muhango kutavangwamo ibibi.

Urupfu rwa Ryangombe n'mayobera amukikije

Ryangombe yaje gupfira mu Rwanda, ahitwa mu Ibirunga bya Burera, mu gihe yari agiye guhiga. Nyina yari yamubwiye amagambo y'ubuhanuzi amusaba kudahiga uwo munsi, ariko yarabyirengagije. Mu bushorishori bw'ishyamba rya Nyabikenke, imbogo y'ihembe rimwe yaje kumwica.

Icyo giti yapfiriyeho cyitwa umurinzi, ni cyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha mu mihango yo kubandwa no guterekera, kuko cyamurinze gushwanyaguzwa n'iyo nyamaswa.

Abamukundaga ntibigeze bemera ko yapfuye. Bavugaga ko yagiye mu kindi gihugu cy'Imana, akaba ari ho akiri abasabira. Ni ho havuye imvugo yo kuvuga “kubandwa Ryangombe”; kuvugana n'umwuka we kugira ngo ufashe Abanyarwanda mu byabo.

Ubutumwa bwa Ryangombe mu Mateka y'u Rwanda

Ryangombe si umurozi cyangwa sekibi nk'uko bamwe babivuga. Mu mateka nyakuri, yari umuhuza w'abantu n'Imana, wifashishwaga mu kubaka ubumwe, kubabarirana no gusenga Imana y'ukuri.

Nk'uko Nsanzabera Jean De Dieu yanditse mu gitabo Imizi y'u Rwanda (urupapuro 308–312), Ryangombe yari umuntu ubayeho, wagaragaje ubutwari n'ubuhanga bwarenze ibyo abantu bari basanzwe bazi.

Ubutumwa bwe bwari bumwe kandi bwiza: “Umugore ambandwe, umugabo ambandwe, kuko urukundo ni rwo roarira igihugu u Rwanda.”

Umusozo

Ryangombe yasize ubutumwa bukomeye butatakaje agaciro mu bihe bya none: guharanira ubumwe, guha agaciro ubuzima, no gukunda Imana mu mutima w'umuntu.

Iyo uza kumubona mu maso, ntiwari kubona umupfumu, wari kubona umuntu wamenye ibanga ryo kubaho mu bumwe n'Imana.

🔖 Ibyifashishijwe:

  • IGIHE.com: Amateka ya Ryangombe rya Babinga, 2016
  • Nsanzabera Jean De Dieu, Imizi y'u Rwanda, p.308–312


Comments

Popular Posts

Kubera iki abagabo biyahura kurusha abagore, nyamara abagore aribo bahoza mu kanwa kabo ko baziyahura?

Ukuri kutavugwa ku nkoko za KFC n’ibyo kunywa bya Coca-Cola

Wicika intege : ibihe bizahinduka