Insigamigani: " Yabuze intama n’ibyuma"
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga ngo: “Yabuze intama n’ibyuma.” Wakomotse kuri Mutabaruka w'i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800. Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, wari umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro. Rwasine amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo, se wa Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye. Amugabira inka nyinshi n’ingabo zo mu karere ka Kigoma, Muyange ndetse na Gatagara. Rwasine abonye amaze kugabana ibimuhagije, atumira se Mutabaruka ngo aze basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w'impangu (umucuruzi w'umuhanga). Araboneza n’iw’umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana ibyo yahawe mo kabiri: Mutabaruka yegurirwa iby'uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby'ahagana mu Mutende no mu Mayaga y'epfo. Nuko Mutabaruka n’umuh...